Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri nibwo ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC yakinaga umukino wayo ubanza wa ⅛ w’igikombe cy’Amahoro n’Amagaju FC, aho umukino urangiye ikipe ya APR FC yegukanye amanota nyuma yo gutsinda igitego 1-0.
Ni umukino wabereye kuri stade y’ i Nyagisenyi mu karere ka Nyamagabe, ari naho ikipe y’Amagaju yakirira imikino yayo, ni umukino watangiye ku isaha ya sacyenda (15h00) igitego cya APR FC cyatsinzwe na Itangishaka Blaise ku munota wa 3′ ari nacyo gitego kimwe rukumbi cyabonetse muri uyu mukino.
Ikipe y’ingabo z’igihugu ikaba izasubira mu kibuga ku Cyumweru tariki 17 Mata aho izakirwa n’ikipe ya Bugesera FC mu mukino w’umunsi wa 23 wa shampiyona umukino uzabera kuri stade ya Bugesera saa cyenda zuzuye.