E-mail: administration@aprfc.rw

APR FC ikuye amanota atatu i Nyagatare ikomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona

  1. APR FC itsinze Sunrise ibitego 2-4 mu mukino w’umunsi wa cumi wa Shampiyona waberaga kuri Stade Gorogota ya Nyagatare, ikomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona n’amanota 24.

Ni umukino Sunrise yari yakiriye APR FC ku kibuga cya Nyagatare ku isaha ya saa cyenda z’igicamunsi,  Sunrise niyo yatangiye isatira cyane ishakisha igitego hakiri kare, ndetse byaje no kuyihira ku munota wa 13′ ubwo rutahizamu w’umunya-Nigeria Samson Babua yafunguraga amazamu.

Gutsindwa iki gitego, byabaye nk’ibikangura APR FC,  maze ku munota wa 17 Nizeyimana Djuma atsinda icyo kunganya mbere y’uko Usengimana Dany ashyiramo icya kabiri ku munota wa 27, ku mupira mwiza yari ahawe na Manishimwe Djabel amakipe yombi ajya kuruhuka ari intsinzi ya APR FC ku bitego 2-1.

Igice cya kabiri nabwo Sunrise yatangiye isatira cyane iza no kubona igitego cya kabiri ku munota wa 49, ku mupira wari utewe uvuye muri koruneri gitsindwa na Samson Babua na none. APR FC ntiyigeze icika  intege n’icyo gitego dore ko umutoza Mohammed Adil yari amaze gushyiramo andi maraso mashya ubwo yakuragamo Djuma akamusimbuza Mugunga Yves naho Bukuru agasimburaManishimwe Djabel.

Izi mpinduka zaje gufasha ikipe ya APR ubwo ku munota wa 72 Bukuru Christophe yatsindaga igitego cya gatatu kuri kufura nyuma y’ikosa ryari rikorewe kuri Mugunga Yves ndetse bikanaviramo Sunrise kubona ikarita itukura.

APR FC yakomeje gusatira cyane biza no kuyihira kuko munota wa 77 nibwo rutahizamu Nshuti Innocent wari winjiye asimbuye rutahizamu mugenzi we Danny Usengimana yatsindaga igitego cya kane kuri penaliti, nyuma y’ikosa umunyezamu yari amaze gukorera kuri Mugunga Yves mu rubuga rw’amahina.

Gutsinda uyu mukino byatumye APR FC ikomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona n’amanota 24 ndetse n’umubare w’ibitego izigamye biriyongera bigera kuri 12. Nyuma y’uyu mukino, APR FC iratangira kwitegura ikipe ya Musanze FC bazahura Tariki ya 30 Ugushyingo saa cyenda z’igicamunsi kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Leave a Reply

Your email address will not be published.