Ikipe ya APR FC ikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona nyuma yo gutsinda Mukura VS ibitego 2-1 mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa 21 wa shampiyona wabereye kuri sitade ya Huye kuri uyu wa Gatatu.
Hakizimana Muhadjiri yafunguye amazamu ku munota wa 17′ igitego mbere y’uko ku munota wa 89′ Mugiraneza Miggy aha ibyishimo abakuzi ba APR FC bari bamaze kwiheba ubwo Mukura yagomboraga igitego cya Muhadjiri ku munota wa 80′
Nyuma yo gutsinda uyu mukino, ikipe ya APR FC yahise igira amanota 51 mu mikino 21 ya shampiyona ndetse inongera n’umubare w’ibitego izigamye kuko ubu izigamye ibitego 24.
Ku ruhande rwa APR FC, yagiye isimbuza abakinnyi batandukanye aho Ally Niyonzima yasimbuwe na Nshimiyimana Amran, Nshuti Savio Donique asimburwa na Nshuti Inncent naho Itangishaka Blaise we umukino wamurangiriyeho akiri ku murongo w’abasimbura.
Nyuma y’uyu mukino, APR FC izakira Sunrise kuwa Gatandatu mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa 22 wa shampiyona kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.