Sunday, October 1E-mail: administration@aprfc.rw
Shadow

APR FC ikuye amanota atatu i Gicumbi isubirana umwanya wa mbere

APR FC ikuye amanota atatu i Gicumbi nyuma yo gutsinda Gicumbi FC ibitego 3-1 kuri uyu wa Kane mu mukino w’umunsi wa 27 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere Azam Reanda premier league.

Usengimana Dany niwe wafunguye afunguye amazamu ku munota wa 4’ku mupira mwiza wari utewe na Rusheshangoga michel maze Dany awuboneza neza mu rushundura n’umutwe, iki gitego cya Dany cyaje kugomborwa ku munota wa 14′ gusa mbere y’uko igice cya mbere kirangira Nshuti Dominique Savio yongeye guhagurutsa abakunzu ba APR FC ku munota wa 39′ maze bajya kuruhuka APR FC ifite ibitego 2-1. APR yaje gushimangira intsinzi ubwo Nshuti Innocent yashyiragamo igitego cya gatatu ku munota wa 90′.

Nyuma yo gutsinda uyu mukino, ikipe ya APR FC yahise igira amanota 62 mu mikino 27 ya shampiyona ndetse inongera n’umubare w’ibitego izigamye kuko ubu izigamye ibitego 30.

Ku ruhande rwa APR FC, yagiye isimbuza abakinnyi batandukanye aho Nshuti Inocent yasimbuye Dany Usengimmana, Hakizimana Muhadjiri asimburwa na Amran Nshimiyimana, naho Byiringiro Lague asimburwa na Issa Bigirimana.

Nyuma y’uyu mukino, APR FC izakirwa na Muhanga FC mu mukino w’umunsi wa 28 wa shampiyona kuwa Kabiri tariki 18 Gicurasi kuri stade ya Muhanga.

4 Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *