E-mail: administration@aprfc.rw

APR FC ikomeje muri ½ cy’igikombe cy’Amahoro

Ikipe y’ingabo z’igihugu ikatishije itike ya ½ cy’igikombe cy’Amahoro, nyuma yo usezerera Marines FC ku ntsinzi y’ibitego 2-1 mu mikino yombi yahuje aya makipe yombi muri ¼ yaba umukino ubanza ndetse n’uwo kwishyura.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu nibwo ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC yakinaga umukino wo kwishyura wa ¼ w’igikombe cy’Amahoro na Marines FC, aho umukino urangiye ikipe ya APR FC itsinzwe igitego 1-0.

Ni umukino wabereye kuri stade ya Kigali i Nyamirambo, ari naho ikipe ya APR FC FC yakirira imikino yayo, ni umukino watangiye ku isaha ya saa cyenda (15h00)

Ikipe y’ingabo z’igihugu ikaba izasubira mu kibuga ku Gatandatu tariki 7 Gicurasi aho izakirwa n’ikipe ya Espoir mu mukino w’umunsi wa 26 wa shampiyona umukino uzabera i Rusizi.

Leave a Reply

Your email address will not be published.