Thursday, September 28E-mail: administration@aprfc.rw
Shadow

APR FC ikomeje kwitegura umukino wo kwishyura uzayihuza na Club Africain

Ikipe ya APR FC ikomeje kwitegura umukino wo kwishyura wa Total CAF Champions League uzayihu na Club Africain yo muri Tunisia mu Cyumweru gitaha, umukino uzabera muri Tunisia.

Nyuma yo kunganya umukino ubanza ubusa ku busa wabereye i Kigali, APR FC yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura uzabera muri Tunisia. Ku munsi w’ejo bakaba barakinnye umukino wa gishuti na Vision FC bayitsinda ibitego 5-1 umukino wabereye kuri stade Amahoro i Remera.

APR FC ikaba yanahise isubira mu mwiherero, uyu munsi bakaba bari bukore kabiri ku munsi, mu gitondo saa tatu (09h00′) barakorera Nyarutarama muri gym ndetse na saa kumi n’ebyiri (18h00′) kuri stade Amahoro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *