
Ikipe y’ingabo z’igihugu ikomeje imyitozo yitegura umukino w’ikirarane cy’umunsi wa 3 wa shampiyona ugomba kuyihuza na Police FC kuri uyu wa Mbere 18h30′ kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.
Ni imyitozo irimo gukorerwa i Shyorongi aho nubundi iyi kipe isanzwe ikorera imyitozo yayo, akaba ari umukino wa shampiyona utarabereye igihe kuko ikipe ya APR FC yari mu mikino mpuzamahanga ya CAF Champions League, abakinnyi bose ba APR FC bose bameze neza.