E-mail: administration@aprfc.rw

APR FC ikomeje imyitozo yitegura Mukura VS

Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagabo igeze ku munsi wayo wa 21, ikipe y’ingabo z’igihugu ikaba igomba kwakirwa n’ikipe ya Mukura VS kuri iki Cyumweru.

Kuri ubu, ikipe ya APR FC ikaba ikomeje imyitozo yitegura uyu mukino, ni umukino uzabera kuri stade Huye ku isaha ya saa cyenda zuzuye, abakinnyi bose bakaba bameze neza ndetse bakaba bari mu mwiherero i Shyorongi

Tubibutse ko ikipe ya APR FC ariyo iyoboye urutonde rwa Shampiyona aho inganya amanota n’ikipe ya Kiyovu Sports iyikurikiye aho iyirusha ibitego bitatu

Leave a Reply

Your email address will not be published.