Friday, September 29E-mail: administration@aprfc.rw
Shadow

APR FC ikomeje imyitozo yitegura Police fc mu gikombe cy’Amahoro

Nyuma y’uko Amakipe ya APR FC na Rayon Sports yari ahagarariye u Rwanda mu irushanwa rya CECAFA Kagame Cup riri kubera muri Tanzaniya asezerewe, igikombe cy’Amahoro kigiye gusubukurwa, dore ko ishyirihamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Ferwafa, ryari ryahagaritse iri rushanwa kugira aya makipe abashe kwitabira CECAFA Kagame Cup.

Tubibutse ko APR FC ariyo ifite iki gikombe yatwaye umwaka washize wa 2017 itsinze ku mukino wa nyuma Espoir FC igitego 1-0, ubu iri gukaza imyitozo ku kibuga cy’i Shyorongi kugira ngo irebe ko yasubirana iki gikombe.

APR nyuma yo kugaruka i Kigali kuwa gatandatu ivuye muri Tanzaniya, ikaba yaratangiye imyitozo kuri uyu wa mbere ikorwa n’abakinnyi cumi na babiri abandi bahabwa ikiruhuko cy’iminsi itatu. Ariko guhera kuri uyu wa gatatu abakinnyi bose bakaba batangiye imyitozo yanakozwe kabiri ku munsi.

Dore uko Imikino Ibanza y’Igikombe cy’Amahoro muri ¼ izakinwa:

Taliki ya 20/07/2018
Police FC vs APR FC (Stade Kicukiro)
Mukura VS vs Amagaju FC (Stade Huye)
Sunrise FC vs Bugesera FC (Nyagatare)

Taliki ya 21/07/2018:
Marine FC vs Rayon sport(Stade Umuganda)

Imikino yo kwishyura y’igikombe cy’Amahoro muri ¼:

Taliki ya 23/07/2018
Bugesera FC vs Sunrise FC (Nyamata)
Amagaju FC vs Mukura VS (Nyagisenyi)

Taliki ya 24/07/2018
Rayon Sports FC vs Marines FC (Stade de Kigali)

Taliki ya 26/07/2018
APR FC vs Police FC (Stade Amahoro)

Umukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro uzakinwa Taliki ya 08/08/2018.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *