Ikipe ya APR FC ikomeje imyitozo yitegura irushanwa rya CECAFA Kagame Cup rizabera mu Rwanda, ikaba yagaruye myugariro wa yo Imanishimwe Emmanuel uvuye mu mvune.
Kuwa Mbere ni bwo ikipe ya APR FC yasubukuye imyitozo yitegura iri rushanwa rizatangira tariki ya 6 Nyakanga 2019 hano mu Rwanda.
Ku munsi w’ejo ikipe yakoze kabiri ku munsi, mu gitondo bakoze Gym ni mu gihe ni mugoroba bakoze imyitozo isanzwe i Shyorongi.
Ku munsi w’ejo kandi APR FC ikaba yakoze imyitozo iri kumwe na myugariro wa yo Imanishimwe Emmanuel wari waravunikiye ku mukino wa AS Kigali mu gikombe cy’Amahoro.
Nshuti Innocent na we wagize ikibazo cy’imvune akaba yatangiye imyitozo ariko yikoresha ku ruhande ntabwo yakorenye n’abandi.
Abakinnyi ba APR FC bose bakaba bakoze imyitozo uretse Buregeya Prince na Itangishaka Blaise bakiri mu mvune. Uyu munsi bakaba bari bukore saa tatu i Shyorongi.