APR FC inganyije na Kiyovu Sports ubusa ku busa mu mukino w’umunsi wa 25 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere Azam Rwanda premier league umukino wabereye kuri stade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu wa Kabiri.
N’umukino watangiye ku isaha ya saa kumi n’imwe n’iminota mirongo itatu (17h30′)umutoza wa APR FC Zlatko yari yahisemo gukoresha abakinnyi bane (4) inyuma, umwe imbere ya bamyugariro (3) hagati na babiri (2) bakina basatira izamu. APR FC yatangiye ihererekanya neza yotsa igitutu Kiyovu Sports, gusa Kiyovu nayo yaje kwinjira mu mukino nayo itangira kwataka APR ndetse iza no kwiharira umukino mu minota nk’icumi ariko n’ubundi bose igice cya mbere kirangira nta wubashije kubona igitego, abafana bati ahari yenda ibintu biraza guhinduka mu gice cya kabiri.
Mu gice cya kabiri Zlatko yahise akora impinduka akuramo Nkinzingabo Fiston ashyiramo Nshuti Dominique Savio, APR nabwo yatangiye iki gice isatira cyane ariko Kiyovu Sports ikayizitirira hagati cyane, Zlatko yongeye gukora impinduka akuramo Butera Andrew ashyiramo Ally Niyonzima, Mugunga Yves asimbura Amran Nshimiyimana ashyira abataka babiri imbere Dany na Mugunga maze Muhadjiri asubira inyuma y’abataka gusa nabyo nta gisubizo byatanze umukino urinze urangira abafana bategereje igitego baraheba.
Nyuma y’uyu mukino, APR FC iratangira kwitegura umukino uzayihuza na AS Kigali kuri uyu wa Gatanu, APR nyuma yo kunganya na Kiyonvu ihise igira amanota 58 ikaba ikiyoboye urutonde rwa shampiyona.