Friday, September 29E-mail: administration@aprfc.rw
Shadow

APR FC igiye kumara iminsi irindwi i Huye

Ku munsi w’ejo kuwa Kane, ku isaha ya mbiri (08H00) nibwo ikipe ya APR FC izaba ihagurutse inaha mu mugi wa Kigali yerekeza mu karere ka Huye mu ntara y’Amajyepfo aho igiye gukomereza gahunda y’imyitozo.

Nkuko tubikesha gahunda y’umutoza Dr Petrović, ndetse nkuko nawe yabitwemereye, ko guhera ku munsi w’ejo kuwa Kane, APR FC izakomereza gahunda y’imyitozo yayo i Huye, ikazamarayo iminsi itandatu aho izavayo kuwa Gatatu w’icyumweru gitaha. Uyu mutoza umaze iminsi abarizwa muri Serbia araza kugaruka uyu munsi saa tanu (23H00).

Nyuma y’imyitozo APR FC igiye kuba ikorera i Huye, APR FC ntagihindutse irateganya imikino wa gishuti n’amakipe atandukanye, imikino yose iteganya kuzakinira i Huye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *