Nyuma y’imyaka 12 APR FC imaze ifite APR Football Academy (APR FA), iyi kipe y’ingabo z’igihuhu igiye gutangiza n’irerero ryigisha abana bato gukina umupira guhera ku batarengeje imyaka 11 (U-11).
Nyuma yo kubona umusaruro utangwa na APR FA, Ubuyobozi bwa APR FC bugiye gushyiraho ireroro rizajya rifasha abana b’Abanyarwanda kwiga umupira mu buryo bugezweho, bityo n’umusaruro ukarushaho kwiyongera.
Benshi mu rubyiruko barajwe ishinga no kwikemurira byinshi mu bibazo by’ubuzima nk’ubushomeri, kwirinda ibiyobyabwenge, ubuzererezi n’ibindi, ariko APR FC na yo irajwe ishinga no guteza imbere igihugu biciye mu guteza imbere umupira w’amaguru ndetse n’imibereho y’abawukina.
Nk’uko bitangazwa n’Ushinzwe iterambere ry’umupira w’abakiri bato muri APR FC, mu gukora iryo rerero Ababyeyi bazajya bazana abana babo ku kibuga ku minsi y’imyitozo yagenwe, nirangira bongere babatahane nk’uko babajyana ku ishuri mu masomo asanzwe.
Hazafatwa abana bari munsi y’imyaka 11 (U-11) n’abari munsi ya 13 (U-13) maze bigishwe umupira w’amaguru abo bakazaherwaho bajonjora hamwe n’abandi mu gihugu, maze havemo abajya muri APR Football Academy (APR FA) izaba ari U-15.
APR FTC izahoraho ku buryo uko abana bazamura urwego rwabo buri mwaka, abazajya barusha abandi bazajya bazamurwa bajye muri APR FA.
Abakinnyi bazajya bazamurwa mu ntera bajye muri U-17 maze batangire gukina shampiyona y’icyiciro cya 3 (Div 3) abazagaragaza ubushobozi kurusha abandi bashyirwe hamwe n’abandi bazaba batoranyijwe mu gihugu hose maze binjire muri APR FC U-19.
Abarusha abandi ubushobozi bazajya bazamurwa muri APR FC abandi batizwe mu yandi makipe abafasha gukomeza guteza imbere impano yabo.
Abatoza basanzwe batoza APR Football Academy ni bo bazajya batoza abana muri APR FTC.
APR FTC izajya iba ifite ibikoresho by’imyitozo ndetse n’ibindi bikenerwa nk’iby’ubutabazi bw’ibanze igihe hagira umwana ukomerekera mu myitozo.
APR FTC yitezweho umusaruro uzatuma abana bafite impano bongera kubona aho bigira gukina umupira w’amaguru, inatume tubona abakinnyi bakomeye kandi b’Abanyarwanda ejo hazaza.
U Rwanda ruzunguka abana bafite umuco n’ikinyabupfura bazaba baratorejwe muri APR FTC nk’irerero rishingiye ku ikipe y’ingabo z’igihugu, ndetse bamwe bazaba abaturage beza cyangwa abayobozi beza.