Sunday, October 1E-mail: administration@aprfc.rw
Shadow

APR FC igiye gukora imyitozo ya nyuma yitegura Gorilla FC

Shampiyona y’icyiciro cya mbere irakomeza guhera kuri iki Cyumweru ikaba igeze ku munsi wayo wa gatandatu, ikipe ya APR FC ikaba igomba gusura ikipe ya Gorilla FC kuri uyu wa Mbere kuri stade ya Bugesera.

Nyuma yo kwitwara neza mu mukino w’umunsi wa gatanu wa shampiyona itsinda AS Muhanga, ikipe y’ingabo z’igihugu irakora imyitozo ya nyuma kuri iki Cyumweru yitegura umukino uzayihuza na Gorilla FC kuri uyu wa Mbere.

Ni umukino w’umunsi wa gatandatu wa shampiyona ugomba kubera mu karere ka Bugesera, aho ikipe ya APR FC izaba yasuye Gorilla FC ari nawo mukino wa nyuma wo mu matsinda yose mbere y’uko hatangazwa amakipe abiri muri buri tsinda azamutse.

Tubibutse ko kugeza ubu ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC ariyo iyoboye urutonde n’amanota cumi na atanu mu itsinda ryayo rya A, nyuma yo gutsinda imikino yayo yose uko ari itanu imaze gukinwa kugeza ubu.

Mohamed Adil n’abasore be bakaba bagiye gukora imyitozo ya nyuma uyu munsi ku Cyumweru nk’uko tubikesha gahunda y’umutoza, bakaba bari bukore mu gitondo saa tatu(09h00) abakinnyi bose kugeza ubu bakaba bameze neza.

2 Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *