E-mail: administration@aprfc.rw

APR FC igiye gukomereza imyitozo i Nyagatare guhera kuri uyu wa Kane

Ku munsi w’ejo kuwa Kane, ku isaha ya mbiri (08H00) nibwo ikipe ya APR FC izaba ihagurutse inaha mu mugi wa Kigali yerekeza mu karere ka Nyagatare mu ntara y’iburasirazuba aho igiye gukomereza gahunda y’imyitozo.

Nkuko tubikesha gahunda y’umutoza Dr Petrović, ndetse nkuko nawe yabitwemereye, ko guhera ku munsi w’ejo kuwa Kane, APR FC izakomereza gahunda y’imyitozo yayo i Nyagatare, ikazamarayo iminsi itatu aho izavayo ku Cymweru mu gitondo.

Nyuma y’imyitozo APR FC igiye kuba ikorera i Nyagatare, APR FC ntagihindutse irateganya umukino wa gishuti n’ikipe ya Muhanga FC yazamutse mu cyiciro cya mbere uyu mwaka. Uyu mukino niba ntagihindutse ukazakinwa kuri iki Cyumweru isaa sita (12H00) kuri stade ya Muhanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published.