E-mail: administration@aprfc.rw

APR FC igiye gukina mukino wa gicuti wanyuma na Mukura VS mbere y’uko shampiyona itangira

Mu gihe shampiyona ibura icyumweru kimwe ngo itangire, ikipe ya APR FC ikomeje imyitozo itandukanye ari nako ikinamo imikino ya gicuti itandukanye mu rwego rwo kunoza no guhuza imyiteguro ya shampiyona.

Ikipe y’ingabo z’igihugu ikaba igiye gukina umukino wa gatatu wa gicuti kuri uyu wa Gatatu na Mukura VS ku kibuga cya Shyorongi nyuma y’uko mu cyumweru gishize yakinnye imikino ya gicuti na Rutsiro ndetse na Marines FC yombi ikanayitsinda.

Nyuma y’uwo mukino APR FC ikaba nta wundi mukino wa gicuti itegenya gukina mbere y’uko shampiyona itangira ahubwo ikazahita ikomeza imyitozo yitegura umukino wayo wa mbere wa shampiyona aho izatangira ikina na Gorilla tariki 02 Gicurasi.

Leave a Reply

Your email address will not be published.