Friday, September 29E-mail: administration@aprfc.rw
Shadow

APR FC igiye gukina imikino ibiri ya gicuti n’amakipe yo mu cyiciro cya mbere

Ikipe y’ingabo z’igihugu ikomeje kwitegura imikino nyafurika ya CAF Champions league n’amarushanwa y’imbere mu gihugu y’umwaka utaha, igiye gukina imikino ibiri ya gicuti n’amakipe abiri yo mu cyiciro cya mbere nyuma y’imikino ine yari imaze gukina n’ayo mu cyiciro cya kabiri ndetse n’ibiri yakinnye na AS Kigali yo mu cyiciro cya mbere.

Ejo kuwa Kane tariki ya 12 Ugushyingo, APR FC irakina umukino wa gicuti na Sunrise FC yo mu ntara y’Iburasirazuba kuri Stade ya Kigali saa cyenda zuzuye z’igicamunsi mu gihe izagaruka mu kibuga ku Cyumweru tariki ya 15 Ugushyingo ikina na Etincelles FC yo mu ntara y’Iburengerazuba na none kuri Stade ya Kigali saa cyenda zuzuye z’igicamunsi.

Abakinnyi batandatu bajyanye n’ikipe y’igihugu Amavubi muri Cap-Vert ntibazagaragara muri uyu mukino. Nta mvune n’imwe iri mu ikipe abakinnyi bose bameze neza.

Abakinnyi bajyanye n’Amavubi muri Cap-Vert ntibazagaragara muri iyi mikino

Mu byumweru bitanu APR FC imaze itangiye imyitozo, imaze gukina imikino itandatu ya gicuti, itsindamo itatu ari yo uwa Etoile de l’Est ibitego 3-0, yatsinze kandi Rwamagana City 7-1 n’ubanza yatsinzemo Rutsiro 1-0 ,inganya imikino itatu harimo ibiri na AS Kigali 1-1 yombi ndetse n’uwa kabiri yakinnye na Rutsiro FC amakipe yombi anganya 0-0.

APR FC yatomboye Gor Mahia yo muri Kenya mu ijonjora rya mbere rya CAF Champions league, umukino ubanza uzabera i Kigali hagati ya tariki ya 27 na 29 Ugushyingo mu gihe uwo kwishyura uzabera i Nairobi hagati ya tariki ya 4 n’iya 6 Ukuboza 2020.

Umwaka utaha ikipe y’Ingabo z’Igihugu ifite intego yo kugera mu matsinda ya CAF Champions league, gutwara CECAFA Kagame Cup 2021 ndetse no kwegukana ibikombe byose bikinirwa imbere mu gihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *