APR FC ifite 6 mu b’intoranwa b’Amavubi imbere ya Benin na Lesotho

APR FC ifitemo abakinnyi 6 mu bagomba guhangana na Benin na Lesotho

Mu bakinnyi 25 b’Amavubi Umutoza yajyanye muri Cote d’Ivoire aho u Rwanda ruzakinira na Benin, akabakomezanya muri Afurika y’epfo aho ruzakinira na Lesotho, APR FC ifitemo abakinnyi batandatu (6).

Abo ni Nshimiyimana Yunusu, Niyigena Clement, Niyomugabo Claude na Ombolenga basanzwe bayoboye ubwugarizi bwa APR FC, Ruboneka Bosco na Mugisha Gilbert bakina hagati basatira izamu.

Ni imikino ibiri Amavubi agomba gukina mu rwego rwo guhatanira itike yo kujya mu mikino ya nyuma y’igikombe cy’isi kizaba mu 2026.

Amavubi azakina na Benin kuri uyu wa kane tariki ya 6/6/2024 saa tatu z’ijoro (9:00pm) ku isaha y’i Kigali, umukino ukazabera muri Cote d’Ivoire.

Undi mukino u Rwanda ruzawukina kuwa kabiri w’icyumweru gitaha rukina na Lesotho, umukino ukazabera muri Afurika y’epfo.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top