E-mail: administration@aprfc.rw

APR FC idafite Muhadjiri, isoje imyitozo ya nyuma mbere yo guhura na Rwamagana City

APR FC isoje imyitozo ya nyuma mbere yo guhura na Rwamagana City mu mukino wo kwishyura w’igikombe cy’Amahoro kuri uyu wa Gatandatu i Rwamagana kuri stade ya Rwamgana City 15h00′.

Nyuma y’iyi myitozo ya nyuma, twaganiriye na kapiteni Mugiraneza Jean Baptiste tumubaza intego bafite muri iri rushanwa ry’igikombe cy’Amahoro, maze atubwira ko intego bafite ari ukwitwara neza nyuma yo kudahirwa na shampiyona.

Ati “Shampiyona kuri twe ntiyatugendekwye neza nk’uko twabyifuzaga gusa ibyo byabaye amateka kuri twe ariko hari amasomo twakuye muri shampiyona, ubu rero icyo tureba ni igikombe cy’Amahoro kandi intego dufite n’ukwitwara neza Umukino tuwiteguye neza, tumeze neza kandi twizeye ko bizaknda.” Twaboneyeho no kumubaza uko biteguye uyu mukino Migi avuga ko umukino bawiteguye neza.

Ati “ Umukino tuwiteguye neza rwose nta kibazo dufite ntabwo twavuga ngo tugiye guhura n’ikipe yoroheje oya niba hari n’utekereza gutyo, yaba arimo kwibeshya kuko mu mupira w’amaguru ibintu byose birashoboka ikindi kandi n’amanota yaburi mukino aba ari amwe, niyo mpamvu rero twebwe nta kujenjeka buri mukino ni final kuri twebwe turiteguye rero ntakibazo na kimwe dufite.”

Ikipe ya APR FC izaina uyu mukino idafite Butera Adrew utarakira marariya, myugariro Buregeya Prince, Rugwiro Herve bakinana mu bw’ugarizi ndetse na Rutahizamu Hakizimana Muhagi bose bafite ikibazo cy’imitsi yo mu itako ariko abandi bakaba bameze neza.

Leave a Reply

Your email address will not be published.