E-mail: administration@aprfc.rw

APR FC idafite Migi, Herve na Maxime isoje imyitozo ya nyuma mbere yo guhura na Police ku munsi w’ejo

Ikipe ya APR FC isoje imyitozo ya nyuma mbere yo guhura na Police FC mu mukino w’ikiwarane cy’umunsi wa 22 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere ku munsi w’ejo ku cyumweru kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo saa15H30.

APR FC imaze iminsi yitegura uyu mukino, izakina uyu mukino idafite bamwe mu basore bayo b’inkingi za mwamba, nka kapiteni Mugiraneza Jean Baptiste Migi urimo kugenda agaruka mu bihe bye nyuma yo kubagwa, myugariro usanzwe abanzamo, Rugwiro Herve ufite amakarita atatu y’umuhondo ndetse na Sekamana Maxime hawe wahawe ikarita y’umutuku ubwo bakinaga na Musanze FC.

Nyuma y’iyi myitozo tukaba twaganiriye n’umutoza Petrović atubwira uko biteguye neza uyu mukino ati: ejo dufite umukino ukomeye cyane, umukino tuzakina na Police FC, ikipe nziza cyane, ikipe ifite abakinnyi beza, birumvikana twebwe hari abakinnyi tutaza dufite muri uyu mukino, ariko muri APR FC buri mukinnyi afite ubushobozi bwo gukina umukino uwo ariwo wose, kuko bose ni abakinnyi beza, ubwo nugutegereza iminota 90 ntakindi.

Dore ibiciro byo kwinjira kuri uyu mukino ku munsi w’ejo.

Muri VIP: 5000 frw
Impande ya VIP: 3000 frw
Ahasigaye hose: 1000 frw

Leave a Reply

Your email address will not be published.