Ikipe y’ingabo z’igihugu ikomereje imyitozo I Shyorongi yitegura Espoir FC mu mukino w’umunsi wa cyenda wa shampiyona uzakinwa Tariki ya 22 Ugushyingo kuri Stade ya Kigali I Nyamirambo.
APR FC idafite myugariro wayo w’ibumoso Imanishimwe Emmanuel wagiriye imvune mu mukino wo guhatanira itike ya CAN 2012 Amavubi yatsinzwemo na Cameroon 1-0, yakomeje imyitozo hamwe n’abakinnyi bane bari bitabiriye ubutumire bw’ikipe y’igihugu ari bo KapiteniManzi Thierry, Mutsinzi Ange, Omborenga Fitina ndetse na Niyonzima Olivier Sefu ukina hagati.
Hakaba hataramenyekana igihe Imanishimwe Emmanuel (Mangwende) azagarukira mu kibuga, yiyongereye kuri Buregeya Prince nawe ukitabwaho n’abaganga. Umunyezamu Ahishakiye Herithier we akaba akomeje imyitozo nyuma yo gukira imvune yoroheje yari afite mu rutugu rw’iburyo.
APR FC ikaba ihagaze ku mwanya wa kabiri ku rutonde rwa shampiyona aho inganya amanota 18 na Police FC ya mbere ndetse bakaba bananganya ibitego umunani amakipe yombi azigamye, gusa Police ikaba yarinjije ibitego 14 mu gihe APR FC yo yinjije ibitego 11.