E-mail: administration@aprfc.rw

APR FC idafite Ishimwe Kevin ngo yiteguye neza umukino uzayihuza na Ulinzi Stars ku munsi w’ejo

Ikipe ya APR FC ihagarariye Ingabo z’u Rwanda RDF mu mikino ya gisirikare irimo kubera muri Kenya, isoje imyitozo ya nyuma mbere yo guhura n’ikipe ya Ulinzi Stars ihagarariye ingabo z’igihugu cya Kenya(KDF)

Ikipe ya APR FC nyuma yo kwitwara neza igatsinda imikino yayo itatu, irasubira mu kibuga kuri uyu wa Gatanu saa cyenda (15h00′) zo muri Kenya arizo saa munani zo mu Rwanda (14h00′) APR FC irakina umukino wayo wa kane n’ikipe ya Ulinzi Stars ihagarariye Kenya Defence Force (KDF) igisirikare cya Kenya.

Myugariro Manzi Thierry akaba na kapiteni w’iyi kipe yavuze ko ari byiza kuba baratsinze imikino itatu nubwo hagisigaye undi mukino ngo bivuze ko intego yabazanye batarayigeraho.

“Ati: mbere na mbere turashimira Imana kuba yaradufashije tukabasha gutsinda imikino itatu tumaze gukina, yari imikino yose ikomeye ariko abakinnyi bose baritanze tubasha kwitwara neza ubu dufite amanota icyenda ariko akazi ntikararangira kuko intego tutarayigeraho”

Manzi yakomeje avuga ko umukino bawiteguye neza ko nta kibazo bafite ngo nta kindi bashaka usibye kuwuntsinda kugira ngo basoze irushanwa badatsinzwe n’umukino numwe, abasaba abakunzi ba APR FC gukomeza kubashyigikira.

“Ati: intego yacu ni igikombe, rero umukino tuwiteguye neza nta kibazo na kimwe dufite, twaganiriye hagati yacu nk’abakinnyi turashaka gutsinda uyu mukino kugira ngo dusoze irushanwa tudatsinzwe umukino numwe maze dushyikirize ubutumwa abadutumye. Ikindi ndasaba abakinzi ba APR FC gukomeza kudushyigikra lugeza dusoje akazi katuzanye inaha”

Ikipe ya APR FC izakina uyu mukino idafita Ishimwe Kevin ufite amakarita abiri y’umuhondo, ariko kandi APR FC izaba yagaruye myugaruiro wayo Omborenga Fitina utaragaragaye mu mukino baheka gukina na TPDF kubera ikarita y’umutuku yahawe ubwo bakinaga na Muzinga,

Tubibutse ko kugeza ubu ikipe ya APR FC ihagarariye Ingabo z’u Rwanda RDF muri iyi mikino, ariyo ya mbere n’amanota icyenda ikurikiwe na TPDF (Tanzania) , Ulinzi Stars ya gatatu ifite amanota ane, naho Muzinga FC yo ifite amanota atatu, mu gihe UPDF ya kane ifite inota rimwe.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.