E-mail: administration@aprfc.rw

APR FC idafite Iranzi na Herve kubera urwayi, yizeye kwitwara neza imbere ya Police FC ku munsi w’ejo ku Cyumweru

APR FC isoje imyitozo ya nyuma mbere yo guhura na Police FC mu mukino w’umunsi wa cumi na gatanu wa shampiyona y’icyiciro cya mbere Azam Rwanda premier league kuri iki Cyumweru i Nyamirambo saa cyenda n’igice (15h30)

APR FC kugeza ubu niyo iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 32 mu mikino 13 imaze gukina, mu gihe Police bazakina nayo yo iri ku mwanya wa 15 n’amanota 21 mu mikino 13 nayo imaze gukina. Mu kiganiro na kapiteni Mugiraneza, yabanje gushimira abafana ba APR FC badahwema kubashyigikira ndetse aboneraho no kubashimira kuba baraje i Rusizi kubatera ingabo mu bitugu.

Ati:Mbere na mbere jye ndagirango mbanze nshimire abafana ba APR FC kubera urukundo bakunda ikipe yabo, ikindi mbikuye k’umutima mfashe uyu mwanya ngo mbashimire kubwitange bagize bakaza kutuba hafi mu mukino utari woroshye twari dufitanye na Espoir FC,gukinira iwabandi ntibiba byoroshye ariko iyo tubabona iruhande rwacu tuba tubona turigukinira murugo,mubyukuri iyo tutabagira simpamya neza ko byari kutworohera mubyukuri barakoze cyane.

Miggy yakomeje avuga ku mukino bafitanye na Police FC ku munsi w’ejo ku Cyumweru. Ati: ejo dufite umukino ukomeye cyane, uretse ko nta n’umukino ujya woroha narimwe, upfa kuba wiswe irushanwa burigihe birakomera. Gusa icyo nakubwira n’uko twebwe twiteuguye neza kandi twizeye ko bizagenda neza tugashimisha abakunzi bacu.

Ikipe ya APR FC izakina uyu mukino kandi idafite myugariro Rugwiro Herve ufite ikibazo cy’umutsi wo mu itako ndetse na Iranzi Jean Claude urwaye Angine(tonsilitis) akaba arimo kunywa imiti ikomeye akaba yarahawe iminsi icumi yo kuruhuka, ariko kandi izaba yanagaruye Butera Andrew umaze ibyumweru bibiri atangiye imyitozo nyuma y’uko akize imvune yakuye muri Tunisia, gusa n’ubwo yatangiye imyito akaba ataziyambazwa kuri uyu mukino.

Leave a Reply

Your email address will not be published.