E-mail: administration@aprfc.rw

APR FC idafite abakinnyi batanu isoje imyitozo ya nyuma mbere yo guhura na Bugesera FC

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu Tariki ya 11 Mutarama 2020, Ikipe y’ingabo z’igihugu isoje imyitozo ya nyuma yitegura umukino w’umunsi wa 17 wa shampiyona uzayihuza na Bugesera FC ku cyumweru Tariki ya 12 Mutarama kuri Stade ya Kigali .

Iyi myitozo yakozwe n’abakinnyi 22 , ikaba  yayobowe n’umutoza mukuru Mohammed Adil Erradi ikaba yibanze ku gutambaza umupira hagati mu kibuga byoroshye hirindwa icyatera imvune kugira ngo hatazagira usiba uyu mukino.

Abakinnyi bane basanzwe bafite ibibazo by’imvune ari bo Niyonzima Olivier Seifu, Mugunga Yves, Nkomezi Alex ndetse na Ntwali Fiacle bakaba batagaragaye muri iyi myitozo ndetse bakaba batazanakina uyu mukino .

Umunyezamu Rwabugiri Umar mu myitozo yo kuri uyu wa Gatandatu
Buregeya Prince yiteguye gukina umukino we wa gatatu muri shampiyona nyuma y’imvune y’igihe kirekire

Uretse aba, kapiteni Manzi Thierry ndetse na Niyomugabo Claude uca ku ruhande rw’ibumoso, nabo bakaba batazagaragara muri uyu mukino kubera amakarita atatu y’umuhondo bujuje ku mukino w’umunsi wa 16 APR FC yanganyijemo 0-0 na AS Kigali Tariki 04 Mutarama kuri Stade ya Kigali.

APR FC itaratsindwa umukino n’umwe muri shampiyona y’u Rwanda 2019-20, ikaba iyoboye urutonde rw’agateganyo rwa shampiyona n’amanota 38, ikurikiwe na Rayon Sports ifite 35, Police FC na 34 ku mwanya wa gatatu mu gihe Bugesera FC yo iza ku mwanya wa gatandatu na 23.

Umutoza Mohammed Adil Erradi niwe wayoboye imyitozo yo kuri uyu wa Gatandatu
Hassan Haj Taieb umwarimu w’abanyezamu yereka umutoza Mugabo Alex hamwe n’abanyezamu be uko bakwiye guhagarara mu kibuga
Bukuru Christopher ndetse na Byiringiro Rague bombi bameze neza
Rutahizamu Usengimana Danny ufite ibitego umunani ndetse na Ishimwe Kevin barwanira umupira mu myitozo
Usengimana Danny ahanganye n’umunyezamu Rwabuguru Umar
Manishimwe Djabel azaba afasha abataha izamu naramuka agiriwe icyizere n’abatoza
Umutoza mukuru Mohammed Adil yereka abakinnyi uko bakwiye guhagarara mu kibuga

Hassan Haj Taieb ni inararibonye mu gutoza abatoza b’abanyezamu
Kapiteni Manzi Thierry ntazagaragara kuri uyu mukin kubera amakarita atatu y’umuhondo afite
Na Niyomuhabo Claude yujuje amakarita atatu y’umuhondo azatuma adakina na Bugesera FC

Leave a Reply

Your email address will not be published.