Ikipe y’Ingabo z’igihugu yakoreye imyitozo ya nyuma ku kibuga cya Shyorongi kuri uyu wa Mbere, guhera saa kumi z’igicamunsi yitegura umukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona y’u Rwanda 2019-20 izakirwamo na Bugesera FC kuri Stade ya Bugesera kuri uyu wa Kabiri Tariki ya 08 Ukwakira, guhera saa cyenda z’igicamunsi.
APR FC yanganyije na AS Kigali mu mukino wa mbere wa shampiyona y’u Rwanda 2019-20, igitego cyayo kikaba cyaratsinzwe na Danny Usengimana ku munota wa 72 w’umukino ku mupiwa yari ahawe na Mugunga Yves, kiza kwishyurwa na Rusheshangoga ku munota wa 90 w’umukino.
Myugariro Mutsinzi Ange wakomerekeye mu mukino, akaba yahawe na muganga iminsi itatu izarangira kuwa Gatatu Tariki ya 09 Ukwakira akaba ari nabwo azagaruka mu myitozo.


Buregeya Prince wasohotse ku munota wa gatanu w’inyongera y’igice cya mbere, nyuma yo kugira ikibazo mu kagombambari k’ibumoso agonganye na Rick Martel wa AS Kigali, akaba yahawe iminsi itanu na muganga akazagaruka mu myitozo Tariki ya 11 Ukwakira 2019.
Nyuma y’imyitozo, rutahizamu Danny Usengimana akaba yatangaje ko ikipe ishyize hamwe ndetse yakoranye imbaraga nyinshi imyitozo y’uyu munsi, abakinnyi bakaba bizeye ko amanota atatu ya mbere muri shampiyona bazayabona kuri Bugesera FC.
Yagize ati: ‘’ Ikipe yose ishyize hamwe, twakoze neza imyitozo y’uyu munsi tuyisoza nta mukinnyi uyigiriyemo imvune, turi gukora cyane ngo tuzabone amanota atatu, ejo twiyemeje gukora ibishoboka byose ngo tuzayabone.’’
‘’Bugesera FC ni ikipe nziza gusa natwe turi ikipe nziza kandi nkuru, gusa ntabwo tugomba kuyisuzugura ngo tuzayitsinda byoroshye gusa tuzakora ibishoboka byose tuyikureho amanota atatu.’’


Agira icyo avuga ku mukino Ikipe y’Ingabo z’igihugu yanganyijemo na AS Kigali akaba yatangaje ko nk’abakinnyi babajwe no kubura amanota atatu nyuma yo kwishyurwa igitego ku munota wa nyuma
Yagize ati: ‘’ Byaratubabaje cyane kuba twarabuze amanota atatu twasaga n’aho twamaze kubona, habayeho kutugarira neza ku munota wa nyuma, gusa twamaze kubikosora ejo twizeye gutsinda Bugesera FC’’
‘’ Abafana ntabwo bishimye kuko tumaze igihe tudahagaze neza, gusa twabasezeranya ko ku munsi w’ejo tuzabashimisha’’


Nyuma yo kunganya na AS Kigali igitego 1-1 mu mukino wa mbere wa shampiyona 2019-20, AP FC ikaba izasura Bugesera FC kuri uyu wa Kabiri Tariki ya 08 Ukwakira, izakire Etincelles FC kuri Stade ya Kigali Tariki 12 Ukwakira mu mukino wa gatatu, mu mukino wa kane izasure Marines FC kuri Stade Umuganda Tariki 22 Ukwakira, mu gihe izasurwa na AS Muhanga kuri Stade ya Kigali Tariki ya 27 Ukwakira mu mukino wa gatatu.









