APR FC ibifashijwemo na Muhadjili Hakizimana na Nsabimana Aimable ikuye amanota atatu kuri Miroplast y’umunsi wa 27 wa shampiyona nyuma yo kuyitsinda ibitego bibiri kubusa mu mukino wabereye kuri ya Miroplast.
APR FC yatangiye umukino ishaka gutsinda mbere kugira ngo ibe yanakegukana amanota atatu kugira ngo ibe yakomeza kuguma ku mwanya wa mbere, APR FC yatanze Miroplast kwinjira mu mukino n’ubwo yabanje kugorwa n’imiterere y’ikibuga, gusa n’ubwo yinjiye mu mukino mbere, ntiyabashije kubyaza umusaruro uburyo bwose bwiza bagiye babona ndetse na Miroplast nayo ntiyabasha kugira igitego ibona igice cya mbere kirangira ari ubusa ku busa.
Igice cya kabiri, nabwo APR FC yatanze Miroplast kwiinjira mu mukino, itangira kwiharira umupira ishaka kubona igitego ariko nabwo babanza kugorwa no kubyaza umusaruro uburyo bagiye babona, ibi byatumye umutoza Petrovic ku munita wa 52′ akuramo Twizerimana Onesme ashyiramo Butera, maze APR FC irushaho kwataka cyane ndetse ntibyanatinze ku munota wa 65′ Nsabimana Aimable yafunguye amazamu ku mupira mwiza wari uvuye muri koruneri utewe na Omborenga maze Miggy awutera n’umutwe Aimable nawe awuboneza neza mu rushundura.
Iki gitego cyabaye nkigifungura inzira y’ikindi gitego kitanatinze kuko byakurikiranye nyuma y’iminota itatu gusa, Hakizimana Muhadjili yahise atsinda igitego cya kabiri acenze ba myugariro maze umupira awuboneza mu nshundura ari nacyo gite cya cumi na kimwe cye atsinze muri uyu mwaka w’imikino. Nyuma yo gutsinda uyu mukino APR ikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona n’amanota 57.