E-mail: administration@aprfc.rw

APR FC Football academy: Umutoza Rubona Emmanuel yatangaje ibizakurikizwa ku bana 30 bazayerekezamo

Ishuri ry’umupira w’amaguru rya APR FC (APR FC Football academy) rigiye gutangira icyiciro cyo kujonjora impano z’abazaryerekezamo rizatangirana n’umwaka wa 2021, nyuma y’uko risohoye abarirangijemo mu gihe kingana n’imyaka itatu.

Mu busanzwe ishuri ry’umupira w’amaguru rya APR FC ryakira abana bafite imyaka 15 ndetse n’uwaba afite 14 ariko agaragaza igikuriro rikabatoza imyaka itatu, ku myaka 18 bakazamukira mu ikipe y’Intare FC ikina icyiciro cya kabiri, hatagendewe ku myaka uwagaragaje impano idasanzwe ashobora kuzamurwa mu cyiciro cya mbere muri APR FC, gutizwa muri Marines FC yo mu ntara y’i Burengerazuba cyangwa se akerekeza mu yindi kipe hashingiwe ku bwumvikane kugira ngo afashwe kuzamura impano ye.

Tariki 21 Nzeri 2020, nibwo Umuyobozi wungirije wa APR FC Maj Gen Mubarakah Muganga yayoboye inama yamuhuje n’abatoza b’iri shuri. Mu kiganiro bagiranye harimo kubibutsa icyerekezo n’intego z’ubuyobozi bwa APR FC z’ishingwa ry’ishuri ry’abana, kurambagiza no gutoranya abana bifitemo impano yo gukina umupira w’amaguru rirerera ikipe y’igihugu Amavubi.

Umuyobozi wungirije wa APR FC, Maj Gen Mubarakah Muganga niwe yayoboye iyi nama

Nyuma yo guhuza ibitekerezo kuri gahunda y’imyaka itatu ku ntoronywa, inama yanzuye ko imyaka 15 yaba ihagije kuko ariyo mike ishoboka kwerekana umukinnyi ukwiriye. Ni muri urwo rwego ibisabwa ku mwana watoranijwe agomba kuba yujuje ni ibi bikurikira:

1. Afite imyaka 15 cyangwa 14 iyo afite igikuriro.
2. Kuba afite impano iherwaho (basics).
3. Kuba afite icyangombwa cy’umubyeyi we kerekana ko nta rerero (centre) cyangwa ahandi abarizwa.
4. Kuba afite ubuzima buzira umuze.
5. Kuba akurika neza amashuri asanzwe bigaragazwa n’indangamanota.
6. Kuba afite imico n’imyifatire myiza.

Mu kiganiro APR FC Website yagiranye n’umutoza mukuru w’iri shuri Rubona Emmanuel, yatangaje ko bagiye kujonjora impano mu gihugu hose kugira ngo babone abana 30 bazaryerekezamo bagatangirana n’umwaka utaha w’imikino.

Ygize ati: ”Ubundi ni uko twakomwe mu nkokora n’icyorezo cya COVID-19 ariko ubu twakabaye twaratangiye, tugiye gutoranya impano mu gihugu hose tukazabazana mu ishuri ryacu mu gihe kingana n’imyaka itatu.”

Umutoza mukuru w’ishuri ry’umupira w’amaguru rya APR FC, Rubona Emmanuel yitabiriye iyi nama

Yakomeje atangaza ko hari ibyo bagiye gukurikiza kugira ngo hirindwe ibibazo bishobora kuvuka hagati y’amarerero, ababyeyi ndetse n’ishuri rya APR FC.

Yagize ati: ”Nkurikije ubunararibonye mfite mu myaka itandatu ndi muri iri shuri, wasangaga dufashe umwana ufite imyaka 14 tumwishyuriye ishuri tumwishyuriye buri kimwe cyose hanyuma rya irerero yavuyemo ntacyo ririmo kumukorera, yakura yakwerekeza mu yindi kipe rya rerero riti natwe turashaka amamiliyoni ku mafaranga yaguzwe.”

”Ese uwo mwana iryo rerero ryamwishyuriraga ishuri? baramugaburiraga? ese baramucumbikiraga? ariko twebwe tumuha buri kimwe. Ubu rero icyo dusaba ababyeyi ni uko umwana yaza aje kwiga umupira mu ishuri rya APR FC nta hantu agihuriye n’irerero yahozemo.”

Rubona Emmanuel amaze kuzamura impano nyinshi mu mupira w’amaguru mu Rwanda
Iyi nama yitabiriwe kandi n’umuyobozi waryo Capt Katibito Byabuze

Igihe iki gikorwa kizatangirira kikaba kizagenwa n’uko icyorezo cya COVID-19 kizaba kifashe mu gihugu hose. Ubuyobozi bw’ APR FC bukaba bwishimira ko kuva ishuri ry’mupira w’amaguru ryatangira, ribufasha kurera no kubona abakinnyi bwifuza. Ikindi ni uko rimaze gusohora abana 117 benshi muri bo bwatije mu yandi makipe ari nabyo bizamura umupira w’amaguru mu Rwanda.

Ishimwe Annicet ni umwe mu bakinnyi bazamuka neza barezwe na APR FC Football Academy
Na Ngabonziza Gylain yakuriye muri iri shuri
Na Nshimiyimana Yunussu yazamuriye impano ye muri APR FC Football Academy

Leave a Reply

Your email address will not be published.