Sunday, October 1E-mail: administration@aprfc.rw
Shadow

Rwamagana APR FC Fan Club nyuma yo gushyiraho ubuyobozi bafite ingamba nshya

Nyuma y’ukwezi kumwe Rwamagana  APR FC Fan Club bashyiriweho ubuyobozi buhagarariwe na Gasana Jean Yves, bafite ingamba zo kwagura Fan Club yabo ndetse no kujya baherekeza ikipe yabo aho izajya ikinira hose.

Ni mu kiganiro kigufi twagiranye n’umuyobozi w’iyi Fan Club kuri uyu wa Gatanu, atubwira byinshi birambuye ku ngamba iyi Fan Club ya Rwamagama ifite.

Yagize ati” Tugiye kongera duhure dukangurire abanyamuryango dushake abandi bafana bashya duhuze imbaraga duhurize hamwe maze dushyigikire ikipe yacu.”

Gasana yakomeje atangaza ko umwaka utaha w’imikino bagiye kuzashyigikira APR FC ku bwinshi ku mikino yose yakinnye haba mu  mujyi wa Kigali, mu ntara ndetse no hanze y’igihugu.

Yagize ati: ”Birumvikana kugira ngo intego zigerweho haba hakenewe byinshi ariko mju bushobozi bwacu tugomba gukusanya imbaraga tugashyigikira aho yagiye gukina hose haba mu mujyi wa Kigali, mu ntara no hanze y’igihugu.”

Rwamagana APR FC Fan Club imaze ukwezi kumwe ishinzwe igizwe n’abafana 42, bakaba bateganya gukora ubukangurambaga bwo kongera uyu mubare mu karere ka Rwamagana ndetse n’inkengero zako.

4 Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *