Ikipe ya APR FC yerekeje muri Tunisia mu mukino wo kwishyura w’ijonjora ry’ibanze wa Total CAF Champions League izahuramo na Club Africain yo muri Tunisia. Ahagana saa munani na mirongo itatu z’amanywa yo kuri uyu wa Gatandatu tariki 1 Ukuboza 2018 nibwo ikipe ya APR FC yinjiye mu kibuga cy’indege.
Jimmy Mulisa umutoza mukuru wa APR FC ahagurukanye abakinnyi 18, APR FC ikaba igiye gukora urugendo rureru kuko mbere yo kugera muri Tunisia, irabanza guca muri Qatar izagere muri Tunisia ku munsi w’ejo saa saba.
Mugiraneza kapiteni wa APR FC ngo ikizere ni cyose, ati: kugeza ubu yaba twebwe cyangwa Club Africain twese turacyafite amahirwe angana, twabonye imikinire yabo natwe babonye imikinire yacu ariko icyo nakubwira n’uko twe ku ruhande rwacu turiteguye kandi dufite ikizere ko bizagenda neza.