
Ikipe ya APR F.C iri kwitegura umukino wa Gicuti ugomba kuyihuza na Marine F.C yakoze imyitozo ya nyuma.
Ni imyitozo yakorewe i Shyorongi aho iyi kipe isanzwe ikorera imyitozo yayo ikaba yayobowe na Ben Moussa.
Kuri ubu habura iminsi mike ngo imikino yo kwishyura itangire ikipe ya APR F.C mu Rwego rwo kwitegura isubukurwa rya shampiyona iraza guhura N’ikipe ya Marine F.C kuri iki cyumweru ku isaha yi saa kenda zuzuye mu karere ka Rubavu.

































































