E-mail: administration@aprfc.rw

Amafoto: APR F.C yitegura Bugesera ishoje imyitozo ya nyuma

shampiyona yu Rwanda igeze ku munsi wayo wa 23 aho ikipe ya APR F.C yakirwa n’ikipe ya Bugesera kuri iki cyumweru.

kuri ubu ikipe ya APR FC ikaba ishoje imyitozo ya nyuma mbere yo gukina na Bugesera, ni imyitozo yakozwe n’abakinnyi bose uretse abagiye bafite ibibazo by’imvune.

APR F.C ibarizwa ku mwanya wa kabiri aho irushwa n’ikipe ya Kiyovu Sports amanota abiri nubwo ikipe ya APR F.C itarakina umukino wayo w’umunsi wa 23 ikaba isabwa gutsinda uyu mukino kugira ngo yongere gusubira ku mwanya wa mbere bikomeza kuyiha amahirwe yo kwegukana igikombe cya shampiyona.

umukino uteganyijwe kuri iki cyumweru mu karere ka Bugesera ku isaha yi saa kenda zuzuye (15:00)

Leave a Reply

Your email address will not be published.