E-mail: administration@aprfc.rw

APR f.C yitegura amagaju isoje imyitozo ya Nyuma

Ikipe ya APR F.C kuri uyu wa gatatu taliki 20 Mata 2022 nibwo yakoze imyitozo ya Nyuma yitegura umukino wo kwishyura wa 1/8 W’igikombe cy’amahoro 2022.

ni imyitozo yakozwe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu ku kibuga kiri i shyorongi aho ikipe y’ingabo z’igihugu isanzwe ikorera imyitozo yayo.

ni umukino uteganyijwe kuri uyu wa kane ku isaha yi saa kenda zuzuye kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo.
ikipe ya APR FC ikaba isabwa gutsinda uyu mukino kugira ngo ibashe gukomeza muri 1/4 aho igomba gusangayo ikipe ya Marine yamaze kubona itike yayo.

Tubibutse ko umukino wabanje wabereye mu karere ka Nyamagabe kuri sitade y’inyagisenyi, umukino waje kurangira ikipe ya APR FC itahanye intsinzi ku gitego kimwe kubusa, igitego cyatsinzwe na itangishaka Blaise ku munota wa gatatu.

Leave a Reply

Your email address will not be published.