Sunday, October 1E-mail: administration@aprfc.rw
Shadow

APR F.C YEGUKANYE IGIKOMBE CYA SHAMPIYONA

APR F.C yegukanye igikombe cya shampiyona ku nshuro ya kane yikurikiranya

APR F.C yatsinze Gorilla FC ibitego 2-1 ihita yegukana igikombe cya 21 cya shampiyona inakora amateka yo kugitwara ishuro enye zikurikiranye ubugira kabiri.

Ni nyuma y’umukino usoza shampiyona wakinwe kuri iki cyumweru tariki ya 28/05/2023 aho APR F.C yatsinze Gorilla F.C ibitego 2-1.

Nshuti Innocent na Ruboneka J.Bosco ni bo batsinze ibyo bitego byashimangiye ubushongore n’ubukaka bwa APR F.C igahigika abakeba bari bahanganiye igikombe cya shampiyona.

APR FC yatangiye umukino izi neza ko nta kosa ikwiye gukora kuko ryatuma itakaza igikombe kigatwarwa na Kiyovu Sports cyangwa Rayon Sports dore ko ari zo zashoye umurengera haba mu kibuga no hanze yacyo ngo zirebe ko zabuza iyi kipe y’ingabo kwegukana igikombe cya shampiyona ubugira kane yikurikiranya.

Umukino wari ukomeye warangiye APR F.C yegukanye intsinzi, Kiyovu Sports na yo itsinda Rutsiro FC ibitego 3-1 mu gihe Rayon Sports yatsinze Sunrise FC igitego 1-0.

APR F.C yahise yegukana igikombe cya shampiyona cya kane yikurikiranya, bikaba amateka yihariye yo kuba ari yo kipe rukumbi ishoboye kubikora ubugira kabiri mu Rwanda.

Iki kandi cyahise kiba igikombe cya 21 cya shampiyona iyi kipe y’ingabo yegukanye mu gihe initegyra kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 imaze ibayeho.

N’ubwo yagowe n’ibibazo by’imvune kuri ba myugariro bayo APR FC yihagazeho ihigika abakeba
Abakinnyi bari bazi neza ko amahirwe menshi ari ayabo ariko kurangara gato byashoboraga gutuma gitangwa ahandi