Sunday, October 1E-mail: administration@aprfc.rw
Shadow

APR F.C YATSINZWE NA POLICE F.C ITAKAZA UMWANYA WA MBERE

Guhuzagurika kwaterwaga n’ishyaka ryinshi ryo gushaka intsinzi kwatumye APR F.C ibanza kwinjizwa igitego ari na byo byayigoye cyane biyiviramo gutsindwa

APR F.C yatsinzwe na Police F.C ibitego 2-1 maze itakaza umwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona yari imazeho igihe kitari gito.

Ni mu mukino w’umunsi wa 24 wa shampiyona wari waragizwe ikirarane kubera imikino y’ijonjora ry’igikombe cya Afurika ikipe y’igihugu Amavubi yakinnye na Benin, ukaba wakinwe kuri uyu wa gatandatu tariki ya 22/04/2023.

APR F.C yawutangiranye igihunga cyaterwaga ahanini n’igitutu abakinnyi ubwabo bishyizeho, kuko batekerezaga ko gutsinda uyu mukino bibongerera amahirwe yo gukomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona, kuwutsindwa byo bikayagabanya.

Ibyo byatumye Police F.C ibasha gukina inarusha APR F.C n’ubwo habayeho kwihagararaho kw’abakinnyi b’iyi kipe y’ingabo z’igihugu.

Icyakora ntibyakomeje kuyihira kuko n’ubwo yahushaga ibitego mu buryo buke yabonaga na Police F.C ni ko byagendaga, gusa yo birayihira ku munota wa 32 ubwo Mugisha Didier yinjizaga igitego cya mbere cyaturutse ku burangare bw’ab’inyuma ba APR F.C.

Ibyo byarushijeho kongera igitutu cyatumaga abakinnyi ba APR F.C batakaza imipira n’aho bitari ngombwa, bikaba byanatumye yinjizwa igitego cya kabiri ku munota wa 38 cyatsinzwe na Nshuti Dominic Savio.

Icyakora ntibyatinze cyane kuko abasore ba APR F.C biminjiriyemo agafu, bibuka ikibagenza bituma binjiza igitego ku munota wa 42 cyatsinzwe na Ishimwe Fiston ku mupira yasonze mu izamu wari utewe na Mugisha Bonheur maze umunyezamu wa Police F.C ntiyabasha kuwufata ngo awukomeze.

Ibyo byatumye igice cya mbere kirangira ari ibitego 2-1, byanatumye APR F.C igaruka mu gice cya kabiri isa n’igihuzagurika n’ubwo Umutoza Ben Moussa yari yakoze impinduka imwe, aho yakuyemo Niyibizi Ramadhan akinjizamo Nshuti Innocent.

Abasore b’Ikipe y’ingabo bakomeje kugerageza kwishyura ngo banashake intsinzi biranga, umutoza aza kongera gukora impinduka akuramo Ishimwe Fiston na Bizimana Yannick yinjiza Ishimwe Anicet na Kwitonda Alain ‘Bacca’ ariko si kinini byahinduye ku migendekere y’umukino.

Uko igitego cyakomeje kubura byatumye ku munota wa 83 Umutoza Ben Moussa yongera imbaraga mu busatirizi maze akuramo Mugisha Gilbert yinjiza Mugunga Yves ariko bikomeza kugorana kubona igitego cyo kwishyura, umukino urangira ari ibitego 2-1.

Ibyo byatumye APR F.C itakaza umwanya wa mbere yari imazeho igihe, maze ufatwa na Kiyovu Sports nyuma yo gutsinda Gorilla FC ibitego 2-1.

APR F.C iracyafite amahirwe yo guishakira igikombe cya shmpiyona mu mikino itanu isigaye