
APR F.C yatsinze Kiyovu Sports ibitego 3-2 ihita ifata umwanya wa mbere bityo iyobora urutonde rwa shampiyona.
Ni mu mukino w’umunsi wa 17 wa shampiyona ukaba uwa kabiri mu yo kwishyura wakinwe kuri uyu wa gatandatu tariki ya 28/02/2023 kuri stade ya Muhanga.
Ni umukino APR F.C yakinanye ishyaka ryo ku rwego rwo hejuru, bikagaragazwa n’uko yabanjwe igitego ku munota wa 2, ariko iracyishyura ku munota wa 19 gitsinzwe na Yannick Bizimana.
Bidateye kabiri, Niyibizi Ramadhan yaje gutera ishoti rikomeye maze umunyezamu wa Kiyovu Sports atanga abagabo, umupira wo ugarurwa n’urushundura, biba ibitego 2-1.
Kiyovu Sports yakomeje gushakisha uburyo yakwishyura igitego ariko biba iby’ubusa, igice cya mbere kirangira ikipe y’ingabo ikiyoboye ku bitego 2-1.

Igice cya kabiri cyatangiye mu buryo busa n’uko icya mbere cyarangiye, ariko nyuma gato, Umutoza Ben Moussa afata icyemezo cyo gushakira ku ntebe y’abasimbura uburyo bwo kurinda ibyagezweho no gukomeza kwesa imihigo, maze yinjiza Manishimwe Djabel asimbura Ishimwe Anicet.
Ku munota wa 68 ni bwo Umutoza Ben Moussa yaje gufata icyemezo kandi akuramo Byiringiro Lague yinjiza Ishimwe Fiston, nyuma gato akuramo Yannick Bizimana yinjiza Mugunga Yves.
Umukino wakomeje kwiyongeramo guhatana, cyane ko Kiyovu Sports yashakaga kwishyura igitego cya kabiri. Byaje no kuyihira ariko abakinnyi ba APR F.C ntibacitse intege bakomeje guhatana.
Ubwo iminota 90 y’umukino yari irangiye hongeweho iminota 3 maze ubwo haburaga amasegonda 20 ngo umukino urangire, Ishimwe Fiston yasabye neza umupira hagati mu kibuga maze acenga neza myugariro wa Kiyovu Sports Nsabimana Aimable ahita amutega aranamukurura ahabwa ikarita y’umuhondo.



Uwo mupira w’umuterekano (free kick) yatewe neza na Djabel Manishimwe afatanyije na Niyibizi Ramadhan maze Niyigena Clement aryama mu kirere atera ishoti umupira uboneza mu rushundura.
Umukino wahise urangira utyo maze abafana ba APR F.C bari benshi muri stade bakomeza kubyina intsinzi y’ibitego 3-2.
Gutsinda uyu mukino byatumye APR F.C ihita igira amanota 34, bikayishyira ku mwanya wa mbere nyuma y’aho AS Kigali itsinzwe na Rwamagana igitego 1-0 ikagumana amanota 33, Rayon Sports ikanganya na Mukura VS igitego 1-1 na yo ikagira amanota 32 inganya na Kiyovu Sports ndetse na Gasogi United yatsinze Sunrise FC ibitego 3-0.












