E-mail: administration@aprfc.rw

APR F.C yatanze ubwisungane mu kwivuza mu karere ka Gasabo

Kuri uyu wa Gatanu Ubuyobozi bw’ikipe y’Ingabo z’Igihugu bwatanze ubwisungane mu kwivuza mu karere ka Gasabo mu murenge wa Remera

Ni igikorwa cyabereye mu murenge wa Remera Ubuyobozi bwa APR F.C bwari buhagarariwe n’Umunyamabanga Michel Masabo ari kumwe n’Umuhuzabikorwa w’ungirije w’abafana ba APR F.C Rtd Col Ruzibiza Eugene. Usibye abari bahagarariye Ubuyobozi bwa APR F.C, hari n’Umuyobozi w’ungirije w’umujyi wa Kigali Urujeni Martine ushinzwe Ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.

Mu ijambo rye Umunyabanga wa APR F.C yashimiye Ubuyobozi bwa APR F.C ku gikorwa kiza cyo gufasha abaturage bo mu Murenge wa Remera, anaboneraho kubifuriza gukomeza kwesa imihigo.

Yagize ati” Mbere na mbere ndabanza gushimira cyane Ubuyobozi bwa APR F.C ku gikorwa kiza cyo gufasha abatuye mu murenge wa Remera, ndagira ngo kandi nshimire Umurenge wa Remera aho bageze mu kwesa umuhigo w’ubwisungane mu kwivuza, turizera neza ko iyi nkunga bahawe iza kubafasha mu kwesa uwo muhigo”

Umuyobozi wungurije w’Umujyi wa Kigali Urujeni Martine yashimiye cyane Ubuyobozi bwa APR F.C kuba bafatanyije n’Ubuyobozi bw’Umurenge wa Remera mu muhigo w’ubwisungane mu kwivuza avuga ko ari igikorwa kiza aboneraho no kubifuriza ishya n’ihirwe muri shampiyona.

Yagize ati” Ndagira ngo mfate uyu mwanya nshimire cyane Ubuyobozi bw’ikipe y’Ingabo z’Igihugu APR F.C mubaduhere amashimwe menshi muti turabashimiye cyane iyi nkunga baduhaye ni inkunga ikomeya cyane igiye gufasha abatuye mu Murenge wa Remera ndagira ngo kandi mbifurize amahirwe muri shampiyona no muyindi mikino yose”

Tubibutse ko ikipe y’Ingabo z’Igihugu APR F.C ifite icyicaro cyayo mu mujyi wa Kigali mu karere ka Gasabo.