
Ikipe y’ingabo z’igihugu yasubukuye imyitozo kuri uyu wa Kane tariki ya 16 Werurwe, nyuma y’ikiruhuko cy’iminsi ine Umutoza mukuru wa APR F.C Ben Moussa yari yahaye abakinnyi.
Nyuma y’umukino w’umunsi wa 23 wa shampiyona ikipe ya APR F.C yakinnye na Marine FC, Umutoza wa APR F.C, Ben Moussa yahaye abakinnyi ikiruhuko cy’iminsi ine, bakaba basubukuye imyitozo kuri uyu wa Kane.

Basubukuye imyitozo bitegura umukino w’umunsi wa 25 wa shampiyona uzabahuza n’ikipe ya Bugesera FC, umukino uzaba nyuma y’uko ikipe y’igihugu Amavubi ivuye mu rugamba rwo gushakisha itike yo gukina imikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika (CAN).

