
Kuri uyu wa kabiri ikipe y’ingabo z’igihugu yakoze imyitozo ya nyuma yitegura umukino ukomeye wa 1/2 w’igikombe cy’amahoro ugomba kuyihuza n’ikipe ya Kiyovu Sports.
Ni imyitozo yabereye i shyorongi aho iyi kipe isanzwe ikorera imyitozo yayo, kuri ubu iyi kipe irashaka gutsinda uyu mukino ubanza nubwo hari undi wo kwishyura byakomeza kuyiha amahirwe yo kugera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro.
Uyu mukino ubanza wa 1/2 utegerejwe kuri uyu wa Gatatu kuri Sitade ya Bugesera ku isaha yi saa kenda zuzuye (15h00)











