
Ikipe ya APR FC irabarizwa mu Karere ka Rusizi aho yakoreye imyitozo kuri sitade izakirirwaho na Espoir FC kuri uyu wa kane tariki ya 03/11/2022 saa cyenda (15h00).
Ni imyitozo yakoreshejwe n’Umutoza Ben Moussa Abdessatar ari kumwe n’ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi Pabro Morçhon ndetse n’Umutoza w’abanyezamu, Mugabo Alex.
APR FC yaherukaga i Rusizi tariki 7 Gicurasi 2022 ubwo yatsindaga ikipe ya Espoir FC ibitego bitatu kuri bibiri.
Amafoto yaranze imyitozo ya nyuma:













