
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu Chairman wa APR F.C Lt Gen MK MUBARAKH yakurikiranye imyitozo y’iyi kipe ubwo yiteguraga umukino ugomba kuyihuza n’ikipe ya Musanze F.C kuri iki Cyumweru agira impanuro abaha mbere yuyu mukino. Yongeye kubibutsa ko umukino wose ari Finale kuri APR F.C abibutsa ko no mu Ngabo (babereye Abakinnyi) ntawe usubira inyuma.
Yagize ati: dusigaje imikino 10 imbere yacu bityo yose tuyifate nka finale nkuko dusanzwe duha agaciro indi mikino iki kibuga ntikimeze nkibyo musanzwe mukiniraho ariko mugomba kumenyera imiterere yacyo kandi mukazatahana intsinzi. Yibutsa ko dufite andi makipe duhanganiye iki gikombe, ati ku byiyo mpamvu nta gahunda yo gusubira inyuma, muri gutsinda amakipe ibitego 04 bikomeze gutyo munarenzeho kuko buri were mu bakinnyi ba APR F.C ashoboye.
Yasoje yifuriza Abakinnyi gutahana intsinzi ndetse aboneraho kubabwira ko abakunzi n’abafana ba APR F.C bariraye kwibaba baza gufana no kubashyigikira.
Iyi myitozo yakozwe n’abakinnyi ba APR F.C bose uretse abagiye bafite ibibazo bitandukanye.
APR F.C irasura Musanze kuri iki Cyumweru mu mukino utoroshye dore ko ikibuga cy’a Musanze kigora amakipe kubera imiterere yacyo.
Amafoto yaranze imyitozo ya nyuma:












