Sunday, October 1E-mail: administration@aprfc.rw
Shadow

Amafoto: APR F.C isoje imyitozo ya nyuma mbere yo gukina Super Cup

Ikipe ya APR F.C kuri ubu isoje imyitozo ya nyuma yitegura umukino ugomba kuyihuza n’ikipe ya AS Kigali kuri iki cyumweru kuri sitade ya Kigali Inyamirambo ku isaha yi saa kenda zuzuye.

Ni imyitozo yakozwe n’abakinnyi bose yaba abashya ndetse n’abasanzwe muri iyi kipe ya APR F.C yitegura gutangira umwaka mushya w’imikino wa 2022-2023

Kuri ubu umutoza Erradi mohammed Adil umaze iminsi atyaza abakinnyi be kugira ngo abinjize neza mu mwaka w’imikino yaramaze iminsi akina imikino itandukanye ya gicuti ashaka abakinnyi yabanza mu kibuga nubwo avuga ko kuri we buri mukinnyi ari ingenzi mu ikipe

Amatsiko ni yose ku bakunzi ba APR F.C biteguye kubona ikipe yabo isubira mu kibuga dore ko abenshi bataherukaga kuyibona ikina

Abakinnyi bose bameze neza kandi biteguye gutanga imbaraga zose zishoboka bakegukana iki gikombe kiruta ibindi

Amafoto yaranze imyitozo ya nyuma