Mu kwitegura umukino w’imbaturamugabo uzayihuza na Pyramid FC muri CAF Champions League, APR F.C iripima na Gasogi United mu mukino wa gicuti.
Ni umukino ukinwa kuri iki cyumweru tariki ya 10/09/2023 kuri Kigali Pele Stadium.
Ni umukino APR FC iza gukina idafite abakinnyi bayo 11 bahamagawe mu makipe y’ibihugu, barimo abakiniye u Rwanda nka Ishimwe Christian, Ombolenga Fitina, Ruboneka Bosco, Nshuti Innocent, Mugisha Gilbert, Niyibizi Ramadhan bakiyongeraho Buregeya Prince na Nshimiyimana Yinusu batagaragaye mu mukino.
Aba kandi biyongeraho Thadeo Lwanga wagiye gukinira Uganda na Pavell wakiniye Congo Brazzaville.
APR FC iritegura umukino w’ijonjora rya nyuma uzayihuza na Pyramid FCyo mu Misiri mbere yo kujya mu matsinda ya 1/4 cy’irangiza mu guhatanira igikombe cy’irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika (CAF Champions League).
