
Ikipe y’ingabo z’igihugu irasubukura imyitozo kuri uyu wa Mbere tariki ya 24 Ukwakira, nyuma y’ikiruhuko cy’iminsi irindwi Umutoza wa APR F.C wungirije Ben Moussa yari yahaye abasore be.
Nyuma y’umukino w’ikirarane w’umunsi wa gatatu wa shampiyona ikipe ya APR F.C yakinnye na Police FC , Umutoza wa APR F.C wungirije Ben Moussa yahaye abasore be ikiruhuko cy’iminsi irindwi, bakaba bagomba gusubukura imyitozo kuri uyu wa Mbere .
Barasubukura imyitozo bitegura umukino w’ikirarane w’umunsi wa 7 wa shampiyona uzabahuza n’ikipe ya Espoir FC, umukino uzaba kuwa Gatatu tariki 02 Ugushyingo kuri stade ya Rusizi.