
Ikipe y’ingabo z’igihugu irasubukura imyitozo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 8 Ugushyingo, nyuma y’ikiruhuko cy’umunsi umwe Umutoza wa APR F.C wungirije Ben Moussa yari yahaye abasore be.
Nyuma y’umukino w’umunsi wa 8 wa shampiyona ikipe ya APR F.C yakinnye na Gorilla FC, Umutoza wa APR F.C wungirije Ben Moussa yahaye abasore be ikiruhuko cy’umunsi umwe, bakaba bagomba gusubukura imyitozo kuri uyu wa Kabiri.
Barasubukura imyitozo bitegura umukino w’umunsi wa 9 wa shampiyona uzabahuza n’ikipe ya Sunrise FC, umukino uzaba ku Cyumweru tariki 13 Ugushyingo (15:00) kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.