Sunday, October 1E-mail: administration@aprfc.rw
Shadow

APR F.C irasubukura imyitozo kuri uyu wa Kabiri

Ikipe y’ingabo z’igihugu irasubukura imyitozo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14 Gashyantare, nyuma y’ikiruhuko cy’umunsi umwe Umutoza mukuru wa APR F.C  Ben Moussa yari yahaye abasore be.

Nyuma y’umukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona ikipe ya APR F.C yakinnye na Rayon Sports, Umutoza wa APR F.C Umutoza mukuru Ben Moussa yahaye abasore be ikiruhuko cy’umunsi umwe, bakaba bagomba gusubukura imyitozo kuri uyu wa Kabiri.

Barasubukura imyitozo bitegura umukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona uzabahuza n’ikipe ya Etincelles, umukino uzaba tariki 19 Gashyantare kuri stade ya Bugesera.