Sunday, October 1E-mail: administration@aprfc.rw
Shadow

APR F.C irasubukura imyitozo kuri uyu wa Gatatu

Ikipe y’ingabo z’igihugu irasubukura imyitozo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Ugushyingo, nyuma y’ikiruhuko cy’iminsi ibiri Umutoza wungirije wa APR F.C  Ben Moussa yari yahaye abasore be.

Nyuma y’umukino w’umunsi wa 9 wa shampiyona ikipe ya APR F.C yakinnye na Sunrise FC, Umutoza wa APR F.C wungirije Ben Moussa yahaye abasore be ikiruhuko cy’iminsi ibiri, bakaba bagomba gusubukura imyitozo kuri uyu wa Gatatu saa cyenda zuzuye (15h00).

Barasubukura imyitozo bitegura umukino w’umunsi wa 10 wa shampiyona uzabahuza n’ikipe ya Kiyovu Sports, umukino uzaba tariki 23 Ugushyingo kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.