E-mail: administration@aprfc.rw

APR F.C irasubukura imyitozo kuri uyu wa Gatandatu

Ikipe y’ingabo z’igihugu irasubukura imyitozo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 29 Ukwakira, nyuma y’ikiruhuko cy’umunsi umwe Umutoza wa APR F.C wungirije Ben Moussa yari yahaye abasore be.

Nyuma y’umukino wa gishuti ikipe ya APR F.C yakinnye na Bugesera FC , Umutoza wa APR F.C wungirije Ben Moussa yahaye abasore be ikiruhuko cy’umunsi umwe, bakaba bagomba gusubukura imyitozo kuri uyu wa Gatandatu .

Barasubukura imyitozo bitegura umukino w’ikirarane w’umunsi wa 7 wa shampiyona uzabahuza n’ikipe ya Espoir FC, umukino uzaba kuwa Gatatu tariki 03 Ugushyingo kuri stade ya Rusizi.