Ikipe ya APR FC yatsinze Marines FC ibitego 2-1 mu mukino wa gicuti wakinwe ku gica munsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Gashyantare 2020, umukino wabereye i Shyorongi ku kibuga APR isanzwe ikoreraho imyitozo n’umukino kandi wanagaragayemo rutahizamu Mugunga Yves waherukaga mu kibuga muri 2019 Ukuboza kubera imvune yo mu ivi.
Igitego cya mbere cya APR FC cyabonetse ku munota wa 29′ w’umukino gitsinzwe na Ishimwe Annicet nyuma yo gucenga ba myubariro ba Marines agafata umwanzuro agatera iaboti maze umunyezamu wa Marines ahindukira akura umupira mu rushundura.
N’ubwo abasore ba Rwasamanzi Yves bari bamaze gutsindwa igitego, ntibyabaciye intege kuko baje no kugombora iki gitego ku munota 37′ ku mupira w’umuterekano watewe neza maze ukaruhukira mu rushundura rw’izamu ryari ririnzwe na Ntwari Fiacle ari nabwo umuroza Mohammed Adil yahitaga akora impinduka agakuramo Fiacle ashyiramo Ahishakiye Heritier iminota 45′ y’igice cya mbere irangira amakipe yombi anganya.
Mu gice cya kabiri umutoza mukuru wa APR FC Mohammed Adil Erade yagitangiye akora impinduka akuramo Butera Andrew ashyiramo Nkimezi Alex, akuramo Ishimwe Annicet ashyiramo Bukuru Christopher ndetse na Ishimwe Kevin wasimbuwe na Ngabonziza Gylain.
Muri iki gice cya kabiri, APR FC yatangiye isatira cyane ishakisha ikindi gitego arinako abataka nka Nshuti Innocent na Djuma batabyazaga umusaruro uburyo bwiza bagiye babona. Mohammed Adil yaje kongera gukora impinduka akuramo Nizeyimana Djuma ashyiramo Mugunga Yves wanafashije APR gutsinda uyu mukino nyuma yo gutsinda igitego cya kabiri ku munota wa 73′
Ikipe ya APR FC ikaba igiye gukomeza imyitozo yitegura umukino w’umunsi wa 21 wa shampiyona uzabahuza na Police FC tariki 04 Werurwe kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.