E-mail: administration@aprfc.rw

Amavubi arimo abakinnyi umunani ba APR FC yatangiye imyitozo yitegura Seychelles (Amafoto)

Kuri uyu wa kabiri Tariki ya 27 Kanama 2019 kuri Stade ya Kigali, abakinnyi 15 bagize Ikipe y’Igihugu Amavubi batangiye imyitozo yitegura umukino uzayahuza n’Ibirwa bya Seychelles tariki ya 05 Nzeri 2019 mu ijonjora ry’ibanze ryo gushaka Itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar, muri aba 15 bakina imbere mu gihugu hakaba hiyongereyemo myugariro Bayisenge Emery wa Saif Sporting Club muri Bangladesh, mu gihe abandi bakina hanze bagitegerejwe gusesekara mu mwiherero mu Bugesera aho iyi Kipe icumbitse

Muri bo, abakinnyi umunani bahamagawe n’Umutoza mukuru w’Amavubi Mashami Vincent, ari bo Umunyezamu Rwabugiri Umar, ba myugariro Manzi Thierry, Ombolenga Fitina na Imanishimwe Emmanuel, abakina hagati Butera Andrew, Niyonzima Olivier Seifu,  Manishimwe Djabel na rutahizamu Sugira Ernest.

Aba basore bakubutse mu mujyi wa Nairobi muri Kenya, aho bari bagiye guhagarira Igihugu mu Mikino ya Gisirikare, ndetse begukanye Igikombe mu cyiciro cy’umupira w’amaguru.

Manishimwe Djabel, Manzi Thierry ndetse na Butera Andrew bahamagawe mu Mavubi nyuma y’iminsi itatu gusa bavuye mu Mikino ya Gisirikare

Niyonzima Olivier Seifu ukina hagati mu kibuga, avuga ko Imikino ya Gisirikare yabafashije kwitoza neza ndetse no kuzamura urwego rw’imikinire, bakaba bumva bahagaze neza ndetse biteguye gutahana intsinzi bazakura mu birwa bya Seychelles.

Yagize ati: ‘’ Nyuma yo kuva mu Mikino ya Gisirikare ndumva meze neza kuko yanzamuriye urwego rw’imikinire yanjye ndetse ku buryo numva niteguye neza umukino tuzahuramo na Seychelles.”

‘’ N’ubwo abakinnyi bose bataraza ariko abahari tumeze neza, umwuka ni mwiza urebye twiteguye neza muri rusange.’’

Abakinnyi bakoze imyitozo kuri uyu wa Kabiri: Rwabugiri Umar (APR FC), Kimenyi Yves (Rayon Sports), Manzi Thierry (APR FC), Fitina Omborenga (APR FC), Imanishimwe Emmanuel (APR FC), Rutanga Eric (Rayon Sports), Iradukunda Eric (Rayon Sports), Bayisenge Emery (Saif Sporting Club, Bangladesh), Butera Andrew (APR FC), Niyonzima Olivier (APR FC), Niyonzima Haruna (AS Kigali), Iranzi Jean Claude (Rayon Sports), Mico Justin (Police FC), Sugira Ernest (APR FC) na Manishimwe Djabel (APR FC).

Abakina hanze bategerejwe mu Mavubi: Rwatubyaye Abdul (Colorado Rapids, USA), Nirisarike Salomon (FC Tubize, U Bubiligi), Muhire Kevin (Misr El Makkasa, Misiri), Mukunzi Yannick (Sandvikens IF, Suède), Bizimana Djihad (Waasland Beveren, Mu Bubligi), Kagere Meddie (Simba SC, Tanzania), Tuyisenge Jacques (Pétro Atletico, Angola), Hakizimana Muhadjiri (Emirates Club, EAU) na Sibomana Patrick (Young Africans).

Niyonzima Olivier Sefu ahanganye na Haruna Niyonzima

U Rwanda ruzakirwa na Seychelles mu mukino ubanza uzaba tariki ya 5 Nzeri mu gihe uwo kwishyura uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo tariki ya 10 Nzeri guhera saa 18:30 kuri Stade ya Kigali.

Amavubi naramuka asezereye Ibirwa bya Seychelles, azahita asanga andi makipe 13 azaba yakomeje, hanyuma yiyongere ku yandi 26 abe amakipe y’ibihugu 40, azahita agabanywa mu matsinda 10 azaba agizwe n’amakipe ane muri buri tsinda.

Ibihugu 10 bya mbere muri ayo matsinda bizahura hagati yabyo na bwo hagendewe ku buryo bihagaze ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA (bitanu bihagaze neza mu gakangara ka byo, na bitanu biri hasi mu kandi), byishakemo bitanu bibona itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar nyuma yo gukina umukino ubanza n’uwo kwishyura.

Ombolenga Fitina ni umwe muri ba myugariro bitwara neza mu Ikipe y’Igihugu
Umutoza w’Ikipe y’Igihugu Mashami Vincent asanga gutsinda Ibirwa bya Seychelles bishoboka cyane
Umunyezamu Rwabugiri Umar mu myitozo hamwe n’Umutoza Higiro Thomas
Umar ategereje guhanganira umwanya ubanzamo na Kimenyi Yves ndetse na Ndayishimiye J.Luc Bakame
Kapiteni wa APR FC Manzi Thierry yiteguye kwitwara neza imbere ya Seychelles
Manishimwe Djabel azaba aha imipira ba rutahizamu b’Amavubi

Nyuma yo kwitwara neza mu Mikino ya Gisirikare Rutahizamu Sugira Ernest yiteguye neza Ibirwa bya Seychelles

Kimwe mu bitego Sugira Ernest yatsinze mu myitozo
Niyonzima Olivier ”Sefu”, Imanishimwe Emmauel na Manishimwe Djabel mu myitozo

 

Manishimwe Emmanuel yiteguye neza Umukino Amavubi azahuramo na Seychelles

Leave a Reply

Your email address will not be published.