E-mail: administration@aprfc.rw

Amavubi akomeje gukina asatira kuriya n’igikombe twakizana : Kalinda Emille

Umukunzi w’Amavubi, Kalinda Emille atangaza ko yatunguwe n’ibyo ikipe y’igihugu yakoze ubwo yatsindaga Togo ibitego 3-2, igakatisha irike ya 1/4 cya CHAN 2020, akomeza kandi atangaza ko atari aho azagarukira gusa ahubwo n’igikombe yakizana.

Ibi yabitangaje mu kiganiro kigufi yahaye APR FC Website, atangira atubwira uko yiyumvaga mbere y’uko u Rwanda rucakirana na Togo mu mukino wa nyuma w’itsinda C kuwa Kabiri tariki 26 Mutarama.

Yagize ati: ”Amavubi ibyo yakoze atsinda Togo yarantangaje cyane, n’ubwo nari mfite icyizere ko tuzatsinda ariko siniyumvishaga ko tuzakina neza kuriya, uwari wabonye umukino wa Togo na Uganda, abanya-Togo bari abakinnyi beza cyane, bakiri bato kandi babonanaga neza mu kibuga gusa ndebye umukino twanganyijemo na Maroc mbona ko Togo itari buze kudutsinda.”

”Ku bitego niho nashidikanyaga kuko byari byarabuze sinabonaga aho bizaturuka, nari nisize amarangi ariko nizeye gutsinda ariko ntazi ngo ni bingahe, ibyaje kuba mu kibuga byarantunguye sinari mbyizeye 100%. Amavubi akomeje gukina kuriya yirekuye, afunguye mukino kandi asatira adaha uwo bahanganye umwanya wo guhumeka n’igikombe twakizana.”

Akomeza atangaza ibanga abasore b’Amavubi bakoresheje kugira ngo batsinde Togo.

Yagize ati: ”Ibanga bakoresheje, icya mbere ni ugusenga kandi Imana yarabumvise, icya kabiri ni ugukina birekuye nta bwoba, bakina umukino ufunguye ndetse basatira, icya gatatu bumvaga ko batagomba gutsindwa ari naho havuye kwishyura biriya bitego bakanarenzaho bagatsinda icy’intsinzi cya gatatu, ikiri hejuru ya byose tutakwibagirwa bakoreye hamwe nk’ikipe.”

Akomeza agira ati: ”Nta kabuza ko umukino tuzakinamo na Guinea uzaba ufite agaciro kanini kurusha uwo twatsinzemo Togo kandi ku ikipe yakinnye kuriya, twizeye ko izatugeza muri 1/2 ariko tuzaruhuka ari uko tuzanye igikombe.”

Arashimira umutoza Mashami Vincent kubw’impinduka yakoze.

Yagize ati: ”Nashimira cyane umutoza Mashami impinduka yakoze akabona ko Byiringiro Lague akenewe cyane kuri uriya mukino kandi yigaragaje neza, abaye ari njye natekereza ku bakinnyi babiri.”

”Uwa mbere ni Muhadjili uri gutanga ibyo afite byose mu gice cya mbere byagera nko ku munota wa 60 ugasanga atangiye kunanirwa, akazi ari gukora muri iri rushanwa ni keza cyane ariko aramutse ari njye nafata icyemezo ngaha Manishimwe Djabel iminota 30 ya nyuma y’umukino. Ibaze Amavubi yagize abo bakinnyi babiri mu mukino umwe bunganira ba rutahizamu, umusaruro ushobora kuba mwiza birenze uko twabitekerezaga.”

”Uwa kabiri ni Nshuti Savio, ari gutanga imbaraga ze zose haba gukinana na bagenzi be, kugaruka agashaka imipira akayizamukana, gutanga imipira miremire imbere y’izamu ndetse no kugerageza gutsinda, ariko nawe ari kugera mu minota ya za 70 ugasanga yananiwe umusaruro utangiye kugabanuka ariko twibuke ko dufite Niyomugabo Claude ku ntebe y’abasimbura nawe ushobora gukora ikinyuranyo. Mashami afite ikipe nziza ibanzamo kandi afite n’abasimbura beza cyane bakora byinshi byiza.”

Kalinda atangaza ko niba tudafite abakinnyi benshi bakina ku mugabane w’Uburayi ngo twitware neza muri CAN, kuba dufite shampiyona igizwe n’abana n’abanyarwanda ku kigero cyo hejuru yagakwiye kutubera intwaro yo kwitwara neza muri CHAN.

Yagize ati: ”Ntabwo dufite abakinnyi benshi bakina shampiyona zikomeye ku isi kugira ngo tuzitware neza mu gikombe cya Afurika ‘CAN’, ariko niba amwe mu makipe akomeye hano iwacu yarahisemo gukinisha abana b’abanyarwanda, reka tubigaragarize muri CHAN tuyitwaremo neza isi yose imenye ko dufite shampiyona ikomeye kandi ikinwa n’abanyarwanda ku kigero cya 80%.”

Yaomeje agira ati: ”Hari ibihugu byitabiriye iyi CHAN 2020 bifite shampiyona zikomeye byasezerewe kubera ko izo shampiyona zabo zishingiye ku banyamahanga. Nidukomeza kwitwara neza kuri uru rwego, tuzagurisha abana b’abanyarwanda benshi hanze kandi isi yose izabona ko dufite impano nyinshi z’umupira w’amaguru.”

Ubutumwa aha Amavubi mbere yo gukina umukino wa 1/4.

Yagize ati: ”Icyo nasaba umutoza n’abakinnyi bari i Limbe, bamenye ko ku Cyumweru umukino bafite ari uwa nyuma, ibyo bakoze turabibashimira cyane, batanze byose bari bafite gusa bumve ko uko bakoze biriya n’ahandi bazahagera, turi ku masengesho, nabo bongere bapfukame basenge mbere y’uko bajya mu kibuga ubundi Imana izakora ibitangaza.”

”Si aha gusa, turasengera umukino wacu na Guinea, turasengera umukino wa 1/2 ndetse tugasengera n’umukino wa nyuma. Ntibacike intege barabishoboye n’igikombe bazakizana.”

Nyuma yo gutsinda Togo Amavubi akazamuka ari aya kabiri mu itsinda C, azahura na Guinea yazamutse ari iya mbere mu itsinda D, umukino uzabera i Limbe ku Cyumweru tariki 31 Mutarama guhera saa tatu z’ijoro za Kigali.

Leave a Reply

Your email address will not be published.